Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

Press Release

ABARWAYI BAFITE IbIBAZO MU RWUNGANO RW’INKARI BABONYE UBUVUZI BWIHARIYE MU BITARO BYA GISIRIKARE I KANOMBE

Kuwa 1-2 Kamena 2019, abarwayi bari bafite ibibazo mu urwungano rw’inkari bahawe
ubuvuzi ubwo ibitaro bya Gisirikare i Kanombe byakiraga inzobere mu byerekeye
urwungano rw’inkari.
Inzobere Jeremy Myers na Hadley Wood baturutse muri Leta zunze ubumwe za
Amerika bageze mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe bakirwa n’itsinda ry’abaganga
basanzwe muri ako gashami. Mu minsi ibiri gusa babaze abarwayi bafite ibibazo
bitandukanye mu urwungano rw’inkari.Dr Sibomana Alphonse ni inzobere mu by’ubu
burwayi i Kanombe yavuze ko bishimishije kugirana umubano na bo kuko
babungukiraho byinshi kandi by’ingirakamaro. Ati” ni ibyagaciro kugirana umubano
n’inzobere nk’izi kuko usibye no kuba bavuye abarwayi ariko natwe twabigiyeho byinshi
kandi bizagira umusaruro ukomeye kuri twe no mu gihugu muri rusange”.
Dr Jeremy Myers na Hadley Wood bazengurutse ibitaro 3 bikuru byicyitegererezo
aribyo CHUK, RMH na KFH batanze umusaruro ukomeye.
Iki gikorwa kiba buri mwaka kigategurwa ku ubufatanye n’ikigo IVU Med cyo muri
Amerika, kikaba kigamije kugabanya umubare w’abarwayi bamara igihe bategereje
kubagwa no guhugura abaganga bakiri bato.