Welcome to Rwanda Military Hospital
HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

Trending topics

Indwara y’umuvuduko w’amaraso

Indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso ni imwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu mu iki gihe, twaganiriye na Maj Dr Sugira Vincent umuganga w’indwara zifata mu mubiri imbere adusobanurira ko ubundi kugirango umenye ko urwaye iyo ndwara cg utayirwaye utapfa kubimenya kuko nta bimenyetso byihariye igira ko imenyekana ari uko ugiye kwa muganga bakagupima.


Ubundi igipimo cyerekana ko uri muzima ni 120/80 hakoreshejwe ibyuma byabugenewe. Iyo usanze rero uri hejuru y’icyo gipimo biba byerekana ko harimo ikibazo.


Mu bijyanye n’ibitera iyo ndwara muganga Sugira yatubwiye ko iyo ndwara igabanijemo ibice bibiri umuvuduko w’amaraso wizanye (primary hypertension) , bivuze ko utaturutse kubundi burwayi ahubwo watewe n’uburyo umuntu yitwara mu buzima  nko kuba ufite umubyibuho ukabije, kunywa itabi,kunywa inzoga n’ibindi.


Undi muvuduko w’amaraso ni uterwa n’indi ndwara waba usanganywe mu mubiri (Secondary hypertension) nk’indwara y’impyiko,imisemburo myinshi y’umwingo, ibibyimba mu mubiri n’izindi.


Muganga kandi aributsa abantu bose ko indwara y’umuvuduko w’amaraso nta bimenyetso byihariye igira ushobora kuyibana ikagenda ikuzonga buhoro buhoro (silent killer) akaba akangurira abantu bose gukunda kwipimisha muri rusange nubwo baba batarwaye kugirango bamenye uko ubuzima bwabo bwifashe babashe kugirwa inama hakiri kare kuko kwirinda biruta kwivuza.


Ikindi ashishikariza abantu ni ukwirinda inzoga , itabi, gukora imyitozo ngororamubiri kenshi no kwirinda kurya umunyu mwinshi.


Muganga yanasobanuye kandi ko habaho n’indwara y’umuvuduko muke w’amaraso ni ukuvuga igihe umutima utabasha gu pompa amaraso ngo akwire mu bice byose by’umubiri. Icyo gihe yavuze ko igipimo kiba kiri munsi ya 90/60. Iki kibazo kenshi usanga giterwa no kubura amazi ahagije mu mubiri,gutakaza amaraso menshi cg se hari igice cy’umutima cyangiritse ntubashe gukurura amaraso neza.


Kenshi usanga umuntu ufite umuvuduko muke w’amaraso arangwa no gucika intege,kurwara mutwe ndetse no kugira isereri. Muganga akaba ashishikariza abantu kunywa amazi ahagije no kwipimisha kenshi.