Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

Trending topics

IBITARO BYA GISIRIKARE BYATANGIYE GAHUNDA YO KUGABANYA IGIHE ABARWAYI BAMARAGA BATEGEREJE

Kuwa 18 Kamena, Ibitaro bikuru bya Gisirikare byatangiye gukorera mu nyubako nshya mu buryo bwo kugabanya ubwinshi bukabije bw’abantu babaga bari ahantu hamwe.
Iyi nyubako iri imbere mu kigo, igiye kuzajya yakirirwamo abarwayi ku baganga batandukanye mu buryo bwo kwihutisha serivisi ndetse no kugabanya ubwinshi bw’abantu batindaga bategereje. Hongerewe kandi n’amasaha yo gusuzuma ku baganga bose mu gitondo na nyuma ya saa sita. Ibi bizihutisha cyane serivisi zihatangirwa kuko ubusanzwe zabaga zitandukanye cyane ariko kuri ubu zikaba zahurijwe hamwe, byoroheye cyane umurwayi aho gukora ingendo nyinshi ashaka muganga. Ubusanwe bakoreraga mu nyubako ifite ibyumba bike ndetse hari ni ubucucike bukabije ndetse bigatuma abaganga bamwe bakora mu gitondo gusa abandi bakaza ku mugoroba, ari byo byateraga ubwinshi bw’abantu bategereje abaganga badahari.
RMH ikomeje kunoza serivisi zayo, kuvugurura, ndetse no gusimbuza ibyumba byari bimaze gusaza mu buryo bwo gukomeza kugira ibitaro bisa neza ndetse no korohereza ababagana kudakora ingendo nyinshi bivuza ahubwo bazajya bazisanga ahantu hamwe.