Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

Trending topics

RDF YATANGIJE KU NSHURO YA GATATU UBUKANGURAMBAGA BWO KWITOZA GUKUMIRA ICYOREZO CYA EBOLA MU KARERE KA RUBAVU

Kuwa 24 Gicurasi 2019
Mu gihe Ebola ikomeje kwiyongera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), yagaragaye kuwa 1 Kanama 2018, ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu (RDF) na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Imyitozo yiswe “kumira ebola utanga imyitozo“yakorewe ku kigonderabuzima cya Rugerero muri Rubavu.
Ku musozo wa yo, Col Dr Eugene Ngoga ushinzwe servise z’ubuvuzi mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, yavuze ko Imyitozo yo gukumira ebola(SIMEX III) yageragejwe na RDF na RNP kwitegurira ubuzima ndetse no kwitegura EVD mu bishoboka mu gihugu. Yavuze ko mu gihe cyo kwitoza kwigisha byageragejwe na RDF muri serivise zo kuvura ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu kwitegura no gushaka muri rusange amatwara yose ashoboka yatuma Ebola itagera mu Rwanda.“Igishimishije mu Rwanda ntiharagaragara umuntu n’umwe uyirwaye, ariko ni ngombwa gukomeza kwigisha no gutoza abakora iby’ubuvuzi ndetse n’abagenerwabikorwa guhora biteguye gukemura icyayigaragaza cyose”, Col Dr Ngoga. Dr Jean Pierre Nyemazi, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima, akomeza yemeza agira ati “Turacyafite byinshi byo gukora, rero tugomba gukoresha uburyo nk’ubu twitegura bitari kuri Ebola gusa ahubwo n’Izindi ndwara z’ibyorezo zose zishobora kwinjira mu gihugu cyacu”.
Iyi myitozo yaberaga mu karere ka Rubavu, ku kigonderabuzima cya Rugerero, yashojwe abayitabiriye bose bemeza ko bagiye kubyaza umusaruro ibyo bumviyemo,babyigisha abandi batabashije kuyitabira kugira ngo icyi cyorezo ntikizagere mu gihugu cyacu ndetse n’ibindi byorezo byose bishobora kumunga ubukungu bw’igihugu ndetse n’abagituye muri rusange.