Welcome to Rwanda Military Hospital
HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

Ibitaro Bya Gisirikare Byavuye Uwimana Jeaninne Wari Umaranye Imyaka 6 Uburwayi Budasanzwe

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byabashije kuvura Uwimana Jeaninne wari umaze imyaka itandatu afite ikibyimba ku gahanga, cyatumaga atakibasha kureba imbere kuko cyari cyaruzuye mu isura.

Uwimana yajyanywe mu bitaro ku wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2018, nyuma y’uko ibitaro bya gisirikare byumvise inkuru ya Kigalitoday yamutabarizaga kuko nta kirengera yari afite bigahita bimusaba kubigana bikamufasha.

Amaze kuhagera yakiriwe na muganga Capt Jean Paul Shumbusho aramusuzuma ahita amubaga ku munsi ukurikiyeho.

Nyuma yo kubagwa Uwimana Jeannine yagarukanye isura ye , akaba yarashimye cyane ingabo z’u Rwanda zamufashije gusubirana isura ndetse n’ikizere cy’ejo hazaza.

Ubu buvuzi bwose Uwimana Jeannine akaba yarabuhawe nta kiguzi na kimwe atanze ahubwo ari ubufasha ahawe n’ibitaro bya gisirikare.

comments powered by Disqus