Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

IVURIRO RYA RDF I KARONGI RIJE ARI IGISUBIZO KU BATUYE HAFI YARYO

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangije I Karongi kuwa 23 Mata 2019 ivuriro rizajya rifasha mu kuvura ingabo za Brigade ya 511 ikorera i Karongi, ariko rikazafasha n’abaturage batuye muri ako gace.
Iryo vuriro riherereye mu Kagari ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura, ari na ho iyo Brigade ifite icyicaro, ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi ushinzwe ibikoresho (Chief of Logistics) mu ngabo z’u Rwanda, Brigadier General Dr Ephrem Rurangwa.

Zimwe muri serivisi zizatangirwa kuri iryo vuriro zirimo gusuzuma Virusi itera SIDA no gutanga ubujyanama, gutanga imiti ku bafite iyo virusi, gutanga serivisi yo gukebwa ku bagabo babishaka. Izo serivisi zose zizajya zihabwa ingabo n’abandi bakozi ba RDF, abo mu miryango yabo, ndetse n’abandi baturage.

Brig Gen Rurangwa yashimiye Minisiteri y’Ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Ambasade ya Amerika yo mu Rwanda kubera ubufatanye badahwema kugaragaza mu guteza imbere u Rwanda mu nzego zitandukanye hagamijwe by’umwihariko imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Iri vuriro rizatangirwamo serivisi z’ingenzi abatuye hano bari bakeneye. Ibi birahura na gahunda ya Guverinoma n’iy’Ingabo z’u Rwanda mu bufatanye bugamije kugeza ku baturage ubuvuzi bwiza kandi hafi yabo.

Major Christian Noumba ukora muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda ushinzwe ibikorwa ingabo za Amerika zigiramo uruhare, yavuze ko bo batanze ubufasha mu bya tekiniki no mu bijyanye n’amafaranga, urundi ruhare rusigara ari urwa RDF.

Yagize ati “Ingabo za Amerika zishimira uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu. Ingabo za Amerika n’iz’u Rwanda zisanzwe zifitanye imikoranire myiza. U Rwanda ni igihugu duterwa ishema no gukoreramo