Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

RDF YIMURIYE IBIKORWA BY'UBUVUZI MU KARERE KA RUTSIRO

Ingabo z'u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe zirasoza kuri uyu wa Gatanu ibikorwa by'ubuvuzi byari bimaze iminsi mu karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru muri gahunda izwi nka RDF Citizen Outreach Programme.
Ibitaro bya Kanombe bizimurira ibikorwa by'ubuvuzi mu karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba ku bitaro bya Murunda kuva tariki 29 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2019 aho abaturage bazasuzumwa ku buntu, bakavurwa ndetse bakanagirwa inama mu by'ubuzima, biyo RDF ikaba ihamagarira buri wese ukeneye serivisi z'ubuvuzi kwegera abaganga bayo.
Ibikorwa bya RDF mu iterambere ry'abaturage byatangiye tariki 17 Mata bikazageza tariki 30 Nyakanga aho abarwayi 137,900 biteganyijwe ko bazavurwa mu gihugu hose.