Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

UMUBARE W’ABAFOROMO MU NGABO Z’ U RWANDA UKOMEJE KWIYONGERA

Abaforomo n’abaforomokozi bagera kuri 35 b’ingabo z’u Rwanda basoje amahugurwa Bari bamazemo ibyumweru 32 mu bitaro bya gisirikare I Kanombe. Bakaba bahawe impamya bumenyi zo mu rwego rw’ ikiciro cy’amashuri y’isumbuye (A2) n’ikiciro cy’ambere cya kaminuza (A1).

Ibirori bisoza ayo masomo byayobowe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lieutenant General Jacques Musemakweli, wanabwiye abasoje ayo masomo ko ingabo z’u Rwanda zishimiye kuba zungutse abo  b’abaganga bazabafasha kuzuza imwe mu nshingano yazo; ntabwo ari ukuvura no kugira inama abasirikare bari ku rugamba gusa, ahubwo yababwiye ko banafite inshingano zo kuvura abaturarwanda bose. 

Lt. Gen. Musemakweli yibukije kandi abo basoje amahugurwa ko ubuganga ari imwe mu ntwaro yatumye RPA itsinda urugamba rwari rukomeye muri 1990 -1994, kuko bafashaga abaganga kwita kubakomeretse, bityo bigatuma bakira vuba.

Lt. Gen. Musemakweli yasoje agira inama abo baforomo basoje amasomo, agira ati ”Mukwiriye kwiyumva nk’abasirikare mbere yo kuba abaforomo, muzabe abanyamwuga kandi ntimuzite ku nshingano z’ibanze gusa mukazi kanyu, muzibuke kujya mugira inama abarwayi babagana, bagenzi banyu b’abasirikare n’abanyarwanda muri rusange uburyo bakwirinda agakoko gatera  sida n’izindi ndwara kuko ubu mwungutse ubwo bumenyi”.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, yabemereye ko abijeje gukomeza kubaba hafi, ko azanabakorera ubuvugizi igihe bazaba bakeneye gukomeza amasomo mu byiciro bikurikiyeho cyangwa se amahugurwa yisumbuye.