Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

SOBANUKIRWA UBUVUZI BWA OCCUPATIONAL THERAPY BUTANGIRWA MU BITARO BYA GISIRIKARE I KANOMBE

Mu bitaro bya gisirikare I Kanombe hatangirwa ubuvuzi bita Occupational therapy bugenewe gufasha abafite ibibazo bitandukanye bikora ku ubuzima bwabo bwa burimunsi

Ubu buvuzi bumaze imyaka 4 butangirwa muri ibi bitaro bugenewe gufasha abana bafite ibibazo mu mutwe , abafite ibibazo mu mikurire ndetse n’abantu bakuru baba baragize impanuka zitandukanye zikabatera ubumuga bumwe na bumwe

Tuganira na muganga Murebwayire Epiphanie,utanga ubuvuzi bwa occupational therapy yadusobanuriye ko icyo bafasha abarwayi ari ukugirango umurwayi abone ubwigenge bwo kwikorera uturimo two mu buzima bwa burimunsi nko kwiyuhagira,kwisiga,kwiyambika, ndetse no kubasubiza mukazi nyuma y’impanuka hagamijwe ko badaheranwa n’ubwigunge cg bakavuna abo babana mu miryango.

Yakomeje atubwira ko mu barwayi bakunze kwakira harimo abana bakivuka cyane cyane iyo bafite ikibazo mu ubwonko bahuye nacyo mu gihe cyo kuvuka cyangwa kubera izindi mpamvu, abafite ikibazo ku umubiri inyuma , uburwayi bw’imbere mu umubiri aha twavuga nko kutabona neza, ubwenge budakura uko bikwiye,…igihe umwana avutse umubiri udakora neza aha twavuga kandi nk’igihe avukanye umugongo udakomeye,ingingo zidakora neza,imitsi y’ijosi idafashe,n’ibindi.

Hari abavurwa hifashishijwe ibikoresho bifashisha mu guha ingingo zabo ingufu ndetse no kuzigorora abandi bagafashwa hatangwa inama kubijyanye n’ubuzima ndetse nibyafasha umurwayi gusubirana ubwigenge nyuma y’ibibazo bitandukanye aba yahuye nabyo. Kubaba bagize ikibazo bari mukazi bafashwa kudaheranwa n’ubwigunge bakoreshwa imyitozo yatuma basubira mu kazi kabo cg bagira ikindi babasha gukora.

Muri ubu buvuzi kandi abakozi b’ibitaro ntibaguma ku bitaro gusa ahubwo begera abarwayi n’abarwaza babo mu ngo nyuma yo kuva mu bitaro bakabafasha kubasubiza mu buzima bwa burimunsi. 

bakorera kandi no ku mashuri aho bajyanwayo no gutanga inama  ku barimu bakurikirana umunyeshuri wahuye n’ikibazo twavuze  akanerekwa uko yakwita kuri uwo munyeshuri birushijeho bikazamufasha gukurikira neza birushijeho .

Ubu mu Rwanda harabarirwa abaganga babiri gusa muri occupational therapy,ariko hakaba harafungwe ishuri muri kaminuza y’u Rwanda ubu abagera kuri cumi na batandatu barimo gusoza amasomo kubijyanye na occupational therapy  bikaba bizafasha ko abakeneye ubu buvuzi mu bice bitandukanye by’igihugu bazajya babona ubageraho.