Welcome to Rwanda Military Hospital

(copy 1)

HOTLINE
4060
Opening Time
24/7 service
Email us
info@rmh.rw
Latest news

ABAYOBOZI N’ABAKOZI BO MU BITARO BYA GISIRIKARE BY’U RWANDA (RWANDA MILITARY HOSPITAL) BARIBUKA KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.

Kuri uyu wagatanu taliki ya 21/04/2017 ahagana mu ma saa munani nibwo abayobozi n’abakozi ba Rwanda military hospital...

Kuri uyu wagatanu taliki ya 21/04/2017 ahagana mu ma saa munani nibwo abayobozi n’abakozi ba Rwanda military hospital bakoze urujyendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi (Walk to remeber) rwahereye kucyahoze ari  ETO kicukiro (ubu hari IPRC-Kigali) rugana ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro.
Mukugera kurwibutso aharuhukiye imibiri yizo nzirakarengane, abari bahari bongeye kubwirwa amateka y’urwo rwibutso yatanzwe na Sophie MUSABEYEZU wari uhagarariye IBUKA muri uwo muhango. Yashimangiye ko uru rwibutso ari ikimenyetso ntakuka kigaragaza uburyo amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakoje agira ati abatutsi bavuye muri ETO Kicukiro basaga 4000. bari batuye mu bice bya Gikondo, Kicukiro na Remera bahungiye mu maboko y’Ingabo za Loni, MINUAR, Ntibyatinze

MINUAR yahawe amabwiriza yo kuva mu Rwanda, abasirikare bayo bari muri ETO bazinga utwabo  Interahamwe n’abasirikare ba Leta ya mbere bari barekereje biraye mu Batutsi bari muri ETO babazamura mu ishyamba ry’aha i Nyanza nyuma yo kubakoresha urugendo rw’agashinyaguro, maze babicisha gerenade, imbunda, imihoro n’izindi ntwaro zitandukanye.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisirikare bya kanombe Ibumoso n’umuyobozi ukuriye abagaga Col Dr Alex Butera Ibumoso

Abakozi N’abayobozi Bibitaro bya kanombe Bibuka Genocide yakorewe abatutsi kurwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (Rwanda Military Hospital) Brig Gen Dr. Emmanuel Ndahiro nawe mw’ijambo rye yavuzeko Jenoside yakorewe abatutsi izakomeza kwibukwa, ikandikwa mu mateka kandi ikanigishwa mu mashuri kugirango atazazibagirana.

Ijambo ry’Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (Rwanda Military Hospital)

Ifoto y’urwibutso y’abakozi b’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ku rwibutso rwa nyanza ya Kicukiro

Umuyobozi wibitaro Brig Gen Dr. Emmanuel Ndahiro yanasinye mugitabo kigaragaza abasuye urwibutso.

Nyuma yurworugendo,abayobozi nabakozi b’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda basuye imfubyi za Jenosideya korewe abatutsi baba Niboye Peace Village mukwifatanya nabo muri ibibihe bitoroshye.

Ukuru w’umudugudu wa Rugunga  mu kagari ka Gatare Nuhagarariye Imfubyi ziba NPV Bakira abayobozi nababakozi b’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda

Izi mpfubyi zashimye ubutwari bw’Ingabo za RPA zabatabaye zikabakura mu menyo y’abicanyi.

Banashimiye b’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bikomeza kubafasha haba mu kubaha ubuvuzi n’ubundi bufasha, ariko cyane cyane uburyo babahumuriza bikabaha icyizere cyo kubaho.

Umuyobozi w’ibitaro Brig Gen Dr. Emmanuel Ndahiro yongeye kubwira abari bari Niboye Peace Village (NPV) ko guhangana n’ingaruka za jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo ari ibintu bifata igihe kirerekire nubwo hari intambwe imaze guterwa ariko ko tugomba gukomoza gusigasira ibyotumaze kugeraho kugirango ayo mahano atazasubira.

Umuyobozi mukuru  b’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda