Umuyobozi/ RMRTH
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri minisiteri y’ubuzima n’iy’ingabo yashyize ubwitange mu guha abasirikare n’abaturage muri rusange serivisi z’ubuzima zifite ireme binyuze mu gushyira ingufu no kwita cyane ku bitaro bya gisirikare (RMRTH)’ mu bijyanye n’ibikorwaremezo, kubaka ubushobozi mu rwego rw’imicungire y’abakozi, ibikoresho n’ibijyanye n’icungamutungo.
Abafatanyabikorwa mu iterambere bashishikarizwa gukorana na Guverinoma ku girango bamenye neza ko ibitaro bya gisirsikare (RMRTH) bifite ubushobozi bukenewe bwo gutanga serivisi inoze nk’ibitaro by’ikitegererezo kandi bitoza umwuga w’ubuganga.
Nizeye ko ibitaro bya gisirikare bizakomera ku cyerekezo bifite aricyo “Kugaragaza ubushobozi mubyo dukora” nk’uko twese dushishikariye ishirwaho ry’iyi gahunda ihamye.
Abo turibo n’amateka yacu.
Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda, bikora mu buryo butandukanye aho twakira tukanita ku barwayi b’abasirikare n’abasivili aho bibaye ngombwa baba bava cyangwa bajya ku baganga b’inzobere batandukanye nk’ abashinzwe kubaga no kuvura indwara z’ amagufwa, kubaga no kuvura indwara mu buryo bwa rusange, kubaga ubwonko, kuvura indwara z’abagore muri rusange no kwita ku bagore batwite , kuvura indwara zo mu mubiri, kuvura abana, kuvura indwara z’uruhu n’izindi…
ICYEREKEZO N'INTEGO Z'IBITARO BYA GISIRIKARE BY'U RWANDA
ICYEREKEZO
Icyerekezo cy’ibitaro bya gisirikare ni “ kuba ibitaro by’agahebuzo mu gutanga serivisi zinoze z’ubuvuzi”. Bitewe nuko ibi bitaro byazobereye mu kwita ku bashinzwe umutekano w’igihugu, Ibitaro bya Gisirikare biteganya kwaguka cyane kugira ngo bibashe gutanga ubuvuzi ku bayobozi bakuru mu gihugu no hanze yacyo.
INTEGO
Intego y’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ni Gutanga ubuvuzi bwubahirije ibisabwa bugendanye n’igitekerezo cy’iranga Igisirikari cy’u Rwanda cyo “ kuba indashyikirwa mu kintu cyose gikora”.
Kuwa 18 Kamena, Ibitaro bikuru bya Gisirikare byatangiye gukorera mu nyubako nshya mu buryo bwo kugabanya ubwinshi bukabije bw’abantu babaga bari...
Kuwa 1-2 Kamena 2019, abarwayi bari bafite ibibazo mu urwungano rw’inkari bahawe
ubuvuzi ubwo ibitaro bya Gisirikare i Kanombe byakiraga inzobere mu...
Mu bitaro bya gisirikare I Kanombe hatangirwa ubuvuzi bita Occupational therapy bugenewe gufasha abafite ibibazo bitandukanye bikora ku ubuzima bwabo...